Igiterane cy'abana

news details 2018-12-17 11:11:06
Ku nshuro ya Kabiri hasojwe igiterane ngarukamwaka cy'abana muri EAR D/BYUMBA

. Ni igiterane cyatangiye kuwa 14-16/12/2018 cyitabirwa n’abana bagera kuri mirongo icyenda ( 90 )baturutse muri Paruwasi zigize EAR D/BYUMBA. Mu masomo zari zirimo iyobahawe na Nyakubahwa Musenyeri wacu dusanga mu intego ya Diocese y’umwaka wa 2019 igira iti “NIMUZE TWUBAKE KANDI DUSANE” (2 NGOMA 14:6) ndetse n’ iy’abana ya province igira iti” SESA IMPANO YAWE YAKE”, ( 2 Timoteyo 1: 6 ) n’izindi zitandukanye nk’uko bigaragara mu myanzuro abana bifatiye ubwabo. Mu mpanuro Umwepisikopi yabahaye mu isozwa ry’igiterane yasabye abakristo bose gufata no kwita ku bana bose nk’abacu bagafashwa kubyaza umusaruro mu burere,ubucukumbuzi abana baba bafite.yasabye kandi ko ubutaha abana bajya bafashwa kwitabira iki giterane cyane ko hari Paruwasi zitatohereje abana ndetse by’umwihariko asaba ababyeyi bo muri Paruwasi Cathedrale ko ubutaha bajya bashoboza abana kubona ayo mahirwe aba yaje I wabo. Hashyizweho komite y’ababyeyi igizwe n’abaherekeje abana mu giterane ,yo kureberera no kubungabunga ibikorwa by’abana, yasoje yemerera abana ko nyuma yo korozwa inkwavu ijana ubu zikaba zigeze kuri Magana inani abemerera ko bagiye guhabwa n’inkoko yifuriza buri wese Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire. Iyi ni imyazuro abana bafatiye mu giterane: MUCYUMBA CY’INAMA CYA EAR D./BYUMBA( CDFC) HABEREYE IGITERANE CY’ABANA BATURUTSE MURI PAROISE ZIGIZE DIOSEZE YA BYUMBA. IMYANZURO YAFASHWE N’ABANA BITABIRIYE IGITERANE CYO KUWA 14-16/12/2018 N’IYI IKURIKIRA: 1. Nyuma yo kwigiswa na nyakubahwa Musenyeri wacu intego ya Diocese y’umwaka wa 2019 igira iti “NIMUZE TWUBAKE KANDI DUSANE” ndetse n’ iy’abana ya province igira iti” SESA IMPANO YAWE YAKE” twasanze natwe Abana turi abubatsi kandi natwe Abana dufite Impano zo gukoreshereza Imana. 2. Twigishijwe kandi iby’URUGENDO RW’UBUZIMA bitwibutsa kwishimira uko Imana yaturemye kandi ntitujyire Ubwoba bw’ejo hazaza ahubwo tukizera Imana idukunda. 3. Twijyishijwe uburenganzira n’inshingano by’umwana dusanga tutagomba guhishira uwari we wese watuvutsa uburenganzira bwacu. 4. Twigishijwe Sporo ituma tugorora ingingo zacu bityo tukagira ubuzima bwiza 5. Twiyemeje ko tuzigisha tuzigisha abo twasize mu ma paroisse yacu uburenganzira bw’abana n’inshingano zabo. 6. Twiyemeje kandi twemeranya n’imitima yacu ko ikinti cyose tuzajya dukora tuzajya duhimbaza Imana. 7. Twiyemeje gukomeza imirimo myiza no kubera abandi urugero rwiza haba mu rugo ku rusenero nahandi hose tuzaba turi. 8. Twiyemeje kwirinda inshuti mbi zidushora mungeso mbi 9. Twiyemeje gukomeza kubaha ababyeyi n’abandi bose twicishije buguf Turashimira: 1. Turashimira Imana yaturemye turi beza kandi ikaduha ababyeyi beza,igihugu cyiza n’itorero ryiza dusengeramo 2. Turashimira abayobozi b’itorero badahwema kutuzirikana no kuduha agaciro cyane cyane Musenyeri wacu uduhoza ku mutima tukaba dukora igiterane buri mwaka. 3. Turashimira Ama paroisse na Mothers union muri rusange bo badushoboje kuza muri iki giterane 4. Turashimira Abatwigishije nababyeyi baduhererkeje muri iki giterane cyacu. Icyifuzo: 1. Twifuza ko iki ubuyobozi bwa Dioseze buzadukorera ubuvugizi buri paroisse ikazajya ihagararirwa mu giterane cyabana kuko ubu hari Paroisse umunan(i 8) zitakitabiriye. 2. Twifuza ko Diocese yashishikariza ama Paroisse yose ko buri mwaka bazajya bakora igiterane cyabana kuko hari Paroisese zisoje uno mwaka zitagikoze. Turangije Tubashimira mwese Imana ibahe umugisha. Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Rev.Etienne Bakweli niwe wayoboye iteraniro ryo gusoza iki giterane
Ven.Elisoni yahamagariye abana kutaba ibirumbo
Abana bitwaye neza barahembwe
Iyi ni Komite y'abana

Related Post