SOCIOTHERAPY


mvura nkuvure progra
Kuwa taliki 9 z'ukwezi kwa Gashyantare 2022 EAR Diyosezi ya Byumba muri gahunda ya Mvura Nkuvure (Sociotherapy) twasuwe n'abasenateri b'igihugu(Hon Faustin HABINEZA na Hon NIYOMUGABO Cyprien). Abo bashyitsi baje baherekejwe na Vice Mayor ushinzwe iterambere n'ubukungu mu Karere ka Gicumbi. Urugendo rwabo rwari rugamije kuganira n'abagize amatsinda yanyuze mu biganiro bya Mvura nkuvure abasenateri baganiriye nabo ku kumenya uko bakiriye ibikomere mu biganiro abandi bakabasha kwakira ibyababayeho byabakomerekeje byaturutse ku marorerwa yo muw'1994. Baganiriye nabo kandi no kuburyo bize gukora bakiteza imbere biturutse ku biganiro bya Mvura nkuvure. Bamwe mu bagize amatsinda batanze ubuhamya bw'ukuntu ibiganiro byabafashije. N'ubwo bimeze bityo ariko, urugendo rwo gukira ibikomere ntirujya rurangira kubera haba hari abatarabona in ibid I y'ababo bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro ndetse n'abagikomeretswa n'abakabahumurije baturanye. Habayeho umwanya wo kubaza ibibazo abanyuze mu biganiro birebana n'ibyo bifashisha muri kwa gukira ibikomere muri byo hari: IBYICIRO byo kubaka umutekano, kubaka no kugarura icyizere, kubahana, kwitanaho, icyerekezo gishya cy'ubuzima hamwe n'icyiciro cyo kwibuka.