Inama ya Synode

news details 2017-07-18 11:02:47
RAPORO YA SINODE 23-24/11/2016

IMIBEREHO MYIZA N’UBUKUNGU 1.IKIGO NDERABUZIMA CYA BUSHARA Ikigo nderabuzima cya Bushara ni ikigo cya EAR D Byumba kibarizwa muri Paruwasi EAR Byushara, Umurenge wa Shangasha. Gitanga service ku bantu 17,040. IKIGO NDERABUZIMA CYA RUHENDA Ikigo nderabuzima cya Ruhenda gikorera mu mazu ya EAR D Byumba, aho Itorero ryatije izi nyubako ubuyobozi bwite bwa Leta- Akarere ka Gicumbi Rero Diyosezi yahakoreye imirimo itandukanye IBYAKOZWE - Kubaka inyubako yagenewe abana, Inzu y’abana yashyizwemo ibikoresho by’ababrwayi : Ibitanda 8, Matola 10 n’ibiryamirwa, Kugura imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga Gusana inyubako, Kwakira impano ya Moto TF yavuye muri Minisiteri y’Ubuzima, Gushaka umukozi umwe w’umuforomo, Kugura parava, chariot, igikoresho gipima diyabeti n’umuvuduko w’amaraso, Kwagura ubusitani mu kigo, Kugura ibigega 2 byo gufata amazi IMBOGAMIZI - Ikigo ntigifite imbangukiragutabara, Amazi adahagije, Abaforomo bake: Aho kuba 15 ivuriri rifite 8 IBYIFUZO Gusaba Leta kwihutisha umuriro w’amashanyarazi kugira ngo haboneke ingufu zizamura amazi ku isoko Kongera umubare w’abaforomo ku ivuriro Kugira imbangukiragutabara ku ivuriro IBIKORWA BYA 2017 - Imirimo ya ‘clinic’, Gutanga umusanzu wo kubaka ikaisa ya Munini , Guhunura inyubako zisigwa amarangi, Kugura insenerateur n’ibyobo.

Related Post