Gutaha no gukingura Urusengero rwa EAR Paruwase Hunga
Uyumunsi kuwa 12/12/2021, Umwepisikopi wa EAR diyosezi ya Byumba yasengeye muri EAR Paruwase ya Hunga aho yakoreye yo imirimo itandukanye ariyo gukinga, gutaha, kurobanura ndetse no kwita Izina urusengero rwa EAR Paruwase ya Hunga rwiswe Mikayeli Wera, yakoze indi mirimo itandukanye ariyo kuvuga ubutumwa, kwingiza abakrisito mu byiciro bitandukanye bya Youth Union, abasheshakanguhe ndetse no gukomeza abaKrisito bagera muri 48. Umwepisikopi yakoze n'indi mirimo cyane cyane guhemba abakirisito bakoze imirimo y'indashyikirwa mu gihe cyo kubaka iyi Paruwase kuva batangira umushinga wo kubaka ndetse no guhemba aba Pasiteri bayiyoboye bose. Kugirango wumve ubutumwa bw'Umwesikopi, jya kuri Youtube channel ya EAR Diocese of Byumba maze wiyunvire ubutumwa bwigishijwe uyumunsi. Ibi birori byitabiriwe na Ven NGENDABANGA Dismas ushinzwe ubuyobozi muri EAR D/Byumba, Ven MURINDWA Marc ushinzwe ivugabutumwa muri diyosezi, Ven HAJABAGABO JMV uyobora ubucidikoni bwa Mukono, Ven NSENGIMANA Servillien uyobora ubucidikoni bwa Muhura, Ven Canon NDAYISABA Cesar uyobora ubucidikoni bwa Gatsibo, aba Pasiteri Principal bose uko bayobora ama Disitirikiti 12 ndetse n'abapasiteri ba EAR D/Byumba hamwe n'abayobozi bibanze b'Umurenge wa Mukama aho EAR Paruwase ya Hunga ibarizwa. Abakrisito bitabiriye mu bwinshi kandi mu magambo y'Ukuriye aba Krisito muri iyi Paruwase yavuze ko abakrisito bafite intego arizo kubaka inzu yo gukodesha izajya yingiriza Paruwase amafaranga yo kwifashisha mu mirimo itandukanye y'ivugabutumwa, gutera ishyamba kuri hegitari 4.5 ndetse n'ibindi byinshi. Umwepisikopi yabemereye ubufasha harimo amasengesho, inama ndetse n'ibindi bitandukanye bazakenera. Imana izabashoboze kugera ku byo bifuza. Imana ibahe umugisha.
Umutambagiro w'abashumba
Umwepisikopi agaragaza ikimenyetso kigaragagaza izina ry'Urusengero
Nyobozi ya EAR PAruwase ya Hunga yakira certificate bamaze gukingurirwa urusengero
Abana b'abahereza bakorera umurimo muri EAR paruwase ya Hunga
Umwepisikopi akomeza abakristo bo muri EAR paruwase ya Hunga
Gahunda yo kwingiza urubyiruko mu itsinda rya Youth Union
Kwingiza abasheshakanguhe mu itsinda ryabo
Rev. NYIRAMBABAZI Quesie umuyobozi wa EAR Paruwase ya Hunga
Aba krito bashimye Imana ku bw'Igikorwa gikomeye yabakoreye
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Mukama