GUTAHA NO GUKINGURA URUSENGERO RWA EAR PARUWASE YA KIGARAMA NDETSE NO KWIZIHIZA IMYAKA 30 EAR DIYOSEZI YA BYUMBA IMAZE ISHINZWE.
Uyumunsi kuwa 28 Ugushyingo 2021 wabaye umunsi ukomeye cyane muri EAR Diyosezi ya Byumba ubwo Umwepisikopi Mgr. NGENDAHAYO Emmanuel yakoreye imirimo itandukanye muri EAR Paruwase ya Kigarama. Iyo mirimo ni gutaha no gukingura urusengero rwa EAR Paruwase ya Kigarama ndetse no kurwita izina ariryo “UBUTATU BWERAâ€. Indi mirimo yakozwe ni kurobanura Diacre BYARUHANGA Elyse, Diacre MFITUMUKIZA Pilbert na Diacre NSHIMYUMUKIZA Emmanuel barobanuriwe kuba abapasiteri ndetse na Bwana BUGABO Ernest, Bwana HABANABAKIZE Thomas na Bwana KAMALI Jean Marie Vianney barobanuriwe umurimo w’Ubudiyakoni. Indi mirimo yakorewe muri EAR Paruwase ya Kigarama ni ukwizihiza imyaka mirongo itatu EAR Diyosezi ya Byumba imaze aho Ubuyobozi bwa Diyosezi bwashimiye abantu batandukanye harimo Retired Mgr. Onesphore RWAJE nabandi bakozi batandukanye bakoranye n’itorero guhera kuwa 24/11/1991 ubwo Diyosezi yashinzwe. Umwepisikopi kandi yansagije abakristo bitabiriye ku mateka ya Diyosezi, abagezaho nibyo Diyosezi yagezeho mu myka mirngo itatu imaze ndetse nibyo izageraho mu myaka irimbere harimo; Gukomeza ivugabutumwa rihindura abantu abigishwa bashyitse bashyitse Kwita ku byiciro by’abakirisito Kwita kuri Chaplaincy mu bigo (Amavuriro, amashuri cyane ku bishamikiye ku Itorero) Kongerera ubushobozi abakozi ba Diocese Kubaka amacumbi y’abapasteri agendanye n’igihe Gukomeza gutegura inyigisho z’abakristo b’ibyiciro bitandukanye. Kongera imbaraga mu micungire y’umutungo w’Itorero Kubyaza umusaruro ubutaka bwa Rebero Kubyaza umusaruro ubutaka n’amazu by’Itorero Kongera ubushobozi mu bworozi bw’ingurube za Rebero Kuvugurura CDFC na CRSJ de Karambo Kubaka KICTC (Kibali Integrated Community Thriving Center =IKigo cy’Iterambere Rikura cya Kibali) Kujyanisha n’igihe inyubako z’insengero n’amacumbi y’abakozi Guharanira ko ireme ry’uburezi riganisha ku mitsindire ritera imbere mu bigo byacu Kushyira mu bikorwa imikorere y’ikigega cy’uburezi bitera ubufatanye mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe ibigo bihura nabyo Gukomeza ubuvugizi kuri gahunda/imishinga nshya bigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu Gutsura umubano mwiza na Leta n’imiryango inyuranye. Habayeho kandi no gushimira abantu batandukanye bagiye bagaragaza imirimo y’indashyikirwa ndetse no gushimira ama Paruwase yakoze neza kurusha andi mu mwaka wa 2020/21. Mubashimwe harimo Bwana NTAWIHA Justin wo muri Paruwase ya Bushara akaba yaratanze Moto nshya yo gufasha Pasteri wa Paruwase mu mirimo itandukanye y’itorero, Bwana BYANGANSHAKA Cyprien wo muri Paruwase ya Ruyange wagurishije umutungo we kugirango agurire Paruwase ubutaka bwo kubakaho ndetse no kuhagurira ubwo Paruwase ubwayo yari yabuze ubushobozi, na Bwana NTIYAMIRA Samuel wo muri EAR Paruwase ya Nyagihanga akaba yarakoze mu mutungo we kugirango afashe abakozi b’Imana 6 bo muri Disitirikiti ya Nyagihanga harimo abapasiteri, abarimu naba Contample aho yabageneraga amafaranga buri kwezi nyuma yaho insengero zari zifunzwe zidashobora gutunga abashumba bazo. Aba bagabo bose bahawe imidari ndetse na certicicates nk’ikimenyetso cy’ishimwe, bikorwa n’umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba.
Umutambagiro w'urugaga rw'abagore
Umutambagiro w'abapasitori
Rev BYARUHANGA Elyse
Rev NSHIMYUMUKIZA Emmanuel
Rev MFITUMUKIZA Philbert
Abapasiteri bayoboye EAR Paruwase ya Kigarama kuva yatangira
Umwepisikopi wa EAR D/Byumba asengera urusengero rwa EAR Paruwase ya Kigarama mbere yo kurukingura kumugaragaro
Umwepisikopi amaze gutanga certificate igaragaza ko urusengero rwiswe izina ariryo UBUTATU BWERA
Bwana BYANGANSHAKA Cyprien: Yagurishije inzu ye kugirango agure ubutaka ndetse ahita agurira Paruwase ubutaka bwo kwaguriraho. Ubwo butaka haje kwiyonegeramo amasguri y'itorero. Yahawe certificate yishimwe, Bibiliya ndetse n'umudari.
Bwana NTIYAMIRA Samuel wo muri EAR Paruwase ya Nyagihanga yakoze mu mutungo we kugirango afashe abakozi b’Imana 6 bo muri Disitirikiti ya Nyagihanga harimo abapasiteri, abarimu naba Contample aho yabageneraga amafaranga buri kwezi nyuma yaho insengero zari zifunzwe zidashobora gutunga abashumba bazo.
Bwana NTAWIHA Justin wo muri Paruwase ya Bushara yatanze Moto nshya yo gufasha Pasteri wa Paruwase mu mirimo itandukanye y’itorero
Reverend Principals ba EAR Diyosezi ya Byumba
AMAHORO Y'IMANA ABANE NAMWE