Umwepisikopi yakoreye umurimo muri EAR Paruwase Nyamengo

news details 2021-05-30
Uyumunsi taliki 30/05/2021, Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Byumba yakoreye umurimo w'Imana muri EAR Paruwase Nyamengo

Kuri uyumunsi taliki 30/05/2021, Nyakubahwa Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba yasengeye muri Paruwase ya EAR Nyamengo aho yakoreye imirimo itandukanye harimo gukomeza abakrisito miringo itandatu n’abatanu (65), kwingiza abasheshakanguhe 28 ndetse yatanze urwandiko rwa III kuri Bwana NDAYISHIMIYE Anastase na Bwana NDEREYIMANA Manasseh. Ibi byose byakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Mu materaniro ya mbere yitabiriwe na Canon Acidikoni NDAYISABA Cesar umuyobozi w’ubucidikoni bwa Gatsibo, Rev Principal BAZIRAMWABO Xavier umuyobozi wa District ya Nyagihanga ndetse na Paruwase ya Nyagihanga, Rev Principal TUYISHIMIRE Jean de Dieu umuyobozi wa District ya Ngarama na Paruwase Ngarama, Rev GAKWAYA Elise, Rev NGENDAHIMANA Elaste umuyobozi wa EAR Paruwase Kibare ndetse na Rev HABINSHUTI Lucien ariwe muyobozi wa EAR Paruwase Nyamengo. Muri aya materaniro niho habereye umuhango wo gukomeza abakristo 65 hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19. Mumateraniro ya kabiri Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba yingije abasheshakanguhe 28, atanga n’urwandiko rwa III Kuri Bwana NDAYISHIMIYE Anastase na Bwana NDEREYIMANA Manasseh, aho nabo basezeranye imbere y’Imana n’aba Krisito ba EAR Paruwase ya Nyamengo gukora imirimo yose ikwiriye Umubwiriza nk’uko iteganywa mu mategeko y’Itorero Angilikani ry’U Rwanda. Muri aya materaniro yombi, nyakubahwa umwepisikopi yakomeje gushishikariza abantu bose kwisuzuma kandi kugirango bakomeze kwizera, amagambo dusanga muri 2Abak 13:5. Muri aya materaniro yombi, aba kristo bitabiriye mu bwinshi kandi Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba yasoje ashimira abantu bose bitwararitse neza mu gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ashimira inzego z’ubuyobozi bwa Leta harimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagihanga wari witabiriye amateraniro k’ubwubufatanyi bwiza bagaragariza itorero.

Ven Canon NDAYISABA Cesar, umuyobozi w'ubucidikoni bwa Gatsibo
Rev Principal BAZIRAMWABO Francois Xavier umuyobozi wa District ya Nyagihanga ndetse akaba n'umuyobozi wa EAR Paruwase ya Nyagihanga
Rev HABINSHUTI Lucien, umuyobozi wa EAR Paruwase Nyamengo
Rev NYIRAMBABAZI Quesie umuyobozi wa EAR Paruwase ya Hunga na Rev NGENDAHIMANA Elaste umuyobozi wa EAR Paruwase ya Kibare basoma ibice by'umunsi
Abakristo bakomejwe muri EAR Paruwase Nyamengo kuri 30/05/2021
Bwana NDEREYIMANA Manasseh(ibumuso) na Bwana NDAYISHIMIYE Anastase(iburyo) nyuma yo guhabwa urwandiko rwa 3
Nyakubahwa Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba mu muhango wo gukomeza abakrisito muri EAR Paruwase ya Nyamengo
Nyakubahwa Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba mu muhango wo gukomeza abakrisito muri EAR Paruwase ya Nyamengo
Abasheshakanguhe bingijwe muri EAR Paruwase Nymengo
a
Umunezero w'abasheshakanguhe nyuma yo kwingizwa
Ibyishimo n'umunezero by'abasheshakanguhe nyuma yo kwingizwa
Abakristo bo muri EAR Paruwase Nyamengo bitabiriye mu bwinshi amateraniro yo kuwa 30/05/2021
Imirimo yose yakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba n'ibindi...........

Related Post