Ubutumwa bw'Umwepisikopi ku isabukuru y'imyaka 29 EAR Diyoseze ya Byumba imaze

news details 2020-12-15
Mgr NGENDAHAYO Emmanuel yihanangirije abantu kureka kumenyera Imana nkaho ari mugenzi wabo.

Ku isabukuru y'imyaka makumyabiri n'icyenda EAR Dioyseze ya Byumba imaze ishinzwe, Uwepisikopi Mgr NGENDAHAYO Emmanuel yatangiye ashima Imana kuko yabafashije kugeza ikigihe nyuma y'ibihe bitandukanye yabanyujijemo kandi ko Diyosezi kuba igihagaze ari k'ubwubuntu bwayo. Yashimiye abagize uruhari bose kugeza iki gihe nk'uko yabashize mu byiciro bitatu aribyo bikurikira. Diyosezi ya Kigali yari iyobowe na Mgr Sebununguri kuba yaremeye kugirango Diyosezi ya Byumba ishingwe. Dr Mgr RWAJE Onesphore Umwepisikopi wa mbere wa EAR Dioyosezi ya Byumba k'ubwu bwitange yagize. Abakrisito bari bahari igihe Diyosezi yashinzwe aho yabashishikarije gukomeza gusangiza abandi ku mateka ya Diyosezi. Mgr Emmanuel yasobanuye ku rugendo rw'ibyiciro bigeze kuri bitanu EAR Diyoseze yanyuzemo ari ibi nk'uko bikurikira. Diyoseze yashinzwe mu bihe by'intambara yo kubohoza igihugu muri 1991 aho aba Krisito bari baravuye mu byabo bari mu nkambi ariko ashimira Imana ko yabarinze. Hakurikiyeho Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 aho abantu benshi bagiye bahunga kandi abo nabo Imana yarabarinze. Hagati ya 1994-1998/9 abantu barahungaga ariko Mgr Emmanuel yashimiye Imana ko yabanye na EAR D/Byumba aho yayishoboje gufasha abantu mu buryo butandukanye. Kandi ibyo byatumye EAR D/Byumba ijya muri gahunda yo gufasha abantu ibaha ibintu byibanze umuntu yakenera mu buzima harimo ibiribwa, imyenda ibyo kuryamaho na ho kuba nibindi. Nyuma y'ibyo, hakurikiyeho kubaka iterambere rirambye ari nacyo gikomeza n'uyumunsi. EAR Diyoseze ya Byumba yatangiranye ama paruwase 17 harimo nayageraga mu mutara ariko ubu amaze kugera kuma Paruwase 50 kandi haracaza nandi. Mgr Emmanuel yavuze kandi ko EAR Diyosezi ya Byumba ikorera mu byiciro bitatu aribyo biharanira kurema umuntu wuzuye kandi ufite na roho nzima harimo; i) Guhagarara mu kwizera bamamaza Yesu Krisito. ii) Guhagarara mu kwizera bahamya Ubwami bw'Imana. iii) Guhagarara mu kwizera bahamya icyubahiro cy'Imana ariko baharanira imibanire myiza n'ubusabane na bagenzi babo. Ibi nabyo bikorerwa mu matsinda atandukanye ariyo Urubyiruko, Uragaga rw'abagore, Fathers Union hamwe n'abasheshakanguhe. Mgr Eammanuel yavuze kandi ko Diyosezi yabayeho mu gihe cy'urujijo aho abantu bitiranyaga Diyoseze na NGOs kubera ibikorwa by'urukundo EAR yakoraga ariko Umwepisikopi yasobanuye neza ko ibikorwa EAR Diyosezi ya Byumba ikora ari iby'ukwamamaza Yesu Krisito kandi ko itandukanye na NGOs nk'uko bamwe babyitirana. Umwepisikopi Mgr NGENDAHAYO Emmanuel yakomeje gushimangira kandi ko Diyosezi ya Byumba igikomeje icyerecezo cyo kugarura ubwami bw'Imana aho abantu bagomba gukura invugo mu magambo bakajya mubikorwa. Yavuze kandi ko abantu bagomba kwirinda kumenyera Imana nka mugenzi wabo aho uyibeshya nk’aho itakunva, ugakora ibyo uzi ko idakunda. Umwepisikopi yifurije isabukuru nziza ku bakristo bose, ashimira abagizemo uruhari kugirango Diyosezi igere aho igeze ubu, ashimira abakrisito bose, abayoboye mbere, n'aba Pasteri bose ariko abibutsa ko urugendo rugikomeza nubwo bagomba kwizera Umwuka wera kuko atazabatererana ahubwo azabana nabo, azagendana nabo, kandi azanabashoboza. Umwepisikopi Mgr NGENDAHAYO Emmanuel yasoje yifuriza abagiye kurobanurwa kwinjira muri uwo muhamagaro batera ikirenge mucy'abandi babamanjirije ariko berekeza hamwe mu ntumbero yo gushyikiriza abantu bose Yesu Krisito nk'uko intego ya Diyosezi ya 2020 ibivuga. (Abakolosayi 1:28)

Related Post