Ijambo rya prezida w'impuguke mu giterane cy'Impuguke 2016

news details 14/07/2017
Ijambo rya prezida w'impuguke

IGITERANE CY'IMPUGUKE ZA EAR/DIOCESE YA BYUMBA: KUWA 17/09/2016 Inama yatangiye saa yine n'igice (10:30) iyobowe n'Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba, ikaba yatangijwe n'isengesho twayobowemo na Rev. Pasteur Principal wa District ya Mukono. Twakomeje turirimba indirimbo ya 22 mu ndirimbo z' agakiza. IBIRI KU MURONGO W'IBYIGWA 1. Kwakira perezida w'impuguke 2. Choir Rangurura 3. Ikiganiro cy'umutumirwa w'uyu munsi 4. Indirimbo 5. Kuganirira mu matsinda 6. Guhuza ibyavuyemo 7. Raporo zo muri za Districts zose 8. Umudendezo 9. Gusoza 10. Ubusabane INDAMBURANGINGO Y'INAMA IJAMBO RYA PEREZIDA W'IMPUGUKE Perezida w'impuguke mbere yo kugira icyo avuga yabanje gushimira Nyakubahwa umwepisikopi watekereje ko iyi iyi kipe y'impuguke yabaho anakomeza asobanurira abitabiriye ibirebana n'impuguke za EAR D Byumba aho yasobanuye ko icyi ari igikorwa ngarukamwa kikaba gikozwe ku shuro ya 5. Yaboneye no gusobanura ko mu nama iherutse hari imishinga itatu yari ku isonga kandi yashyizwe mu bikorwa: ishuri rya King Salomon Academy, Sacco Ihumure ya EAR D/Byumba na Fondation UWAMALIYA Victoire. Ku birebana na KSA(King Salomon Academy), hasobanuwe ko hamaze kubakwa ibyumba birindwi, bitatu byuzuye na 4 bitaruzura. Ku birebana na SACCO, impuguke zirakangurirwa gukomeza gutanga umusanzu wa 3000frws. Hanasobanuwe ko kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wa Fondation UWAMALIYA Victoire, umusanzu ungana n'ibihumbi icumi(10.000). Perezida w'impuguke yaboneyeho kuvuga ko impuguke zikora ari ko hakaba haboneka imbogamizi zitari nyinshi: Guseta ibirenge kuri bamwe, kuba nta bureau ihari bityo uburyo bwo gukoreramo bukaba butoroshye( informal system). Perezida w'impuguke mu gusoza ijambo rye yasabye impuguke ko tugomba gukorera hamwe kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.

Related Post