Mgr NGENDAHAYO Emmanuel yasuye ubucidikoni bwa Byumba kuwa 14 Ugushyingo 2020

news details 2020-12-14
Ijambo rya Nyakubahwa Umwepisikopi wa EAR Diyoseze ya Byumba mu mahugurwa yabereye kuri St Paul EAR Cathedrale Byumba

uyumunsi uwa mbere 14 Ugushyingo 2020, Mgr NGENDAHAYO Emmanuel yasuye ubucidikoni bwa Byumba aho yakiriwe na Ven Elson MAGEZA Acidikoni wa Byumba murusengero rwa EAR St Paul Cathedrale Byumba. Mgr NGENDAHAYO Emmanuel yashimiye abitabiriye amagurwa yari agamije Gushishikariza abantu bose kwirinda icyorezo cya COVID-19, Kurushaho gusobanukirwa intego EAR Diocese ya Byumba iri kugenderaho muri uyu mwaka, gusobanuro inyigisho zabakrisito zateguwe kugira ngo zifashe aba krisito ndetse no gushishikarizanya kwitegura noheri aho yavuze ko uko byamera kose umuntu aho yaba ari hose cyangwa se ibyo arimo byose, noheri ntiyareka kuba noheri kuko ikingenzi nugukomeza kuzirikana icyo Imana yakoze kubera isi. Nubwo guhagarika icyorezo cya COVID-19 bitoroshye, Mgr NGENDAHAYO yakomeje gushishikariza abantu bose kubahiriza amategeko namabwiriza mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo. Yavuze kandi ko Krisito twamamaza, tumwamamaza ku bwinkuru nziza yatuzaniye ari iyamahoro, umunezero ndetse nubutumwa bwiza bwa Data wa twese aribwo butumwa bw urukundo, ubutumwa bwo kutubohora mu ngoyi, nubutumwa bwiza bwo kudukura mu mwijima. Uwo tugomba kwamamaza ni Krisito ariko tumwamamaza aruko tubanje kumumenya. Mgr yasobanuye ko Yesu Krisito amaze kugera mu isi, yashatse abigishwa be, arabatoza abashyira muri stage nyuma arabegurira baragenda. Yesu aguhamara akagura mu kazi wari ufite ariko akagushyira mu kazi keza kurusha ako wari ufite ariko gafitanye isano nako wari umenyereye. Mgr NGENDAHAYO yavuze kandi ko ibi bihe bya noheri turimo ari ibihe byo guteguriza Krisito kandi ari ibihe bisozera iminsi yo kuza nkuko byahanuwe na Yohana umubatiza ndetse nabandi bahanuzi. Muri Mariko 1:1-8, dusangamo umuhanuzi ubwo yahamagaraga abantu guharura inzira no gutungunya inzira z Uwiteka mu butayo. Mu gusoza Mgr NGENDAHAYO Emmanuel asobanuro ko noheri avuga ari noheri yazanye umucyo. Aho Krisito aje kuba umucyo muri ibi bihe bya COVID-19, mu bukene buriho muri iki gihe, mu bwanzi buhari, mu ntimba zihari, Mgr yahamagariye abantu bose kutava ku mugambi w Imana. Nitwemera kuba ubwoko bw Imana, nayo izatubera Imana. Twirinde muri ibi bihe bya noheri, turinda bagenzi bacu kugirango tudasubira muri gahunda ya Guma murugo kandi twibuke ko ibyo dukora byose, tugomba kubikora twamamaza Yesu Krisito kandi abantu bigishwa ubwenge bwose bwo kubaho tubanye neza n Imana n abandi kandi dukomeza gutegura imitima yacu kugirango Krisito ayivukiremo.

Ven MAGEZA Elson umuyobozi w Ubucidikoni bwa Byumba
Abantu bitabiriye amahugurwa yo kuwa 14 ugushyingo 2020
Abantu bitabiriye amahugurwa yo kuwa 14 ugushyingo 2020
Bwana NIYONSENGA Theodomir asobanura ku micungire myiza y umutungo w Itorero
Archdeacon NGENDABANGA Dismas ushinzwe Administration muri EAR Diyosezi ya Byumba asobanurira abitabiriye amahugurwa ku nyigisho z Abakrisito
Mgr NGENDAHAYO Emmanuel atanga igitabo cy Inyigisho z Abakristo
Mgr NGENDAHAYO Emmanuel mu gikorwa cyo gutanga bibiliya ndetse nudutabo dufasha gusobanukirwa Bibiliya

Related Post