Youth Union Tournament

news details 2019-01-29 15:24:32
Youth Union EAR D/BYUMBA yateguye championat y'imikino y'umupira w'amaguru izahuza urubyiruko rwose muri Diocese ya Byumba ifite intego igira iti Duharanire roho nzima mu mubiri muzima duca ibiyobyabwenge,twirinda inda zitifuzwa kandi twishakamo ibisubizo.

kuri uyu wa Gatandatu nibwo imikino yose yatangiye ubwo urubyiruko rwo muri Paroisse ya Rutare rwakinaga n’urwa Paroisse ya Rwamiko bakanganya ibitego bibiri kuri bibiri. Umwe mu mikino twakurikiranye wahuje Paroisse Cathedrale St Paul na Paroisse Kibali warangiye abahungu ba EAR Cathedrale batsinze aba EAR Paroisse Kibali 3:0 naho abakobwa batsinda 1:0. Pasteur Principale Thadee NSHIMIYIMANA afungura iyi mikino yibukije urubyiruko ko iyi gahunda igamije ivugabutumwa mu rubyiruko cyane tugatangariza urundi rubyiruko kuza kuri Kristo.

Ikipe y'abakobwa yifotoza mbere y'umukino
Umukinnyi w'ikipe y'abakobwa yishimira igitego
ikipe ya EAR Paroisse Kibali
Ikipe ya EAR Cathedrale
Abakinnyi ba Cathedrale bishimira igitego cya kabiri
Pasteur Principale wa District ya Byumba.Rev.NSHIMIYIMANA Thadee aganiriza urubyiruko nyuma y'imikino yombi

Related Post