Umwiherero w'urubyiruko.

news details 2019-01-14 15:58:10
Kuri iki cyumweru kuwa 13.01.2019 ,ku cyicaro cya EAR D/BYUMBA,ni umwiherero witabiriwe n'urubyiruko ruhagarariye urundi rugera kuri 62 n'urubyiruko ruturutse muri Paroisse zose zigize EAR D/Byumba,

Nyakubahwa Musenyeli afungura iki giterane yibukije urubyiruko ko ruhari ngo rugaragaze igisobanuro cy’ubuzima ariko kandi ngo rushyiraho ikinyuranyo mu bandi. Yabwiye urubyiruko ko iyo umuntu afashe icyemezo kibi kimujyana hanze y’Imana n’ubushake bwayo ariko ko kitamujyana aho Imana idashobora kugera,bityo ko mbere yo gufata icyemezo tugomba kumenya ko inshuti zacu zishobora kutumanura cyangwa zikatuzamura nk’uko tubibona mu gitabo ca Imigani 13: 20 haragira hati” Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge nawe ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa” yongeyeye ho ko tugomba kumenya kamere yacu kuko bizadufasha no kuyicunga. Yasoje abibutsa guhora bumva ari abaneshi,bagomba buri gihe kugira umutima wo gusozanya ishema bagategura ejo hazaza bifashishgije gukoresha neza uyu munsi. Ati “ Nimuze twubake kandi dusane , dukurikije urugerpo rwiza rwa Asa. Nyuma y’inyigisho zitandukanye urubyiruko rwafashe imyanzuro ikurikira. IMYANZURO Y’UMWIHERERO W’URUBYIRUKO WABEREYE I BYUMBA MU KIGO CY’INAMA N’AMAHUGURWA CYA EAR D/BYUMBA (CDFC) KUVA KUWA 11-13/01/2019 Muri uyu mwiherero twigiyemo byinshi kandi twungukiramo byinshi ku ngingo zitandukanye: 1. Twarebeye hamwe imikorere ya Youth Union,abadakora twiyemeza kwisubiraho, tukaba ikitegererezo muri byose, tugira uruhare mu mirimo y’itorero. 2. Ku ngingo yo gutegura no gukora imishinga ibyara inyungu,urubyiruko twiyemeje gutinyuka tugatangirira ku bushobozi dufite,kwita ku buhinzi n’ubworozi,tugaharanira kwigira. 3. Ku kiganiro cy’uko wahitamo uwo muzabana urubyiruko twiyemeje: Gutegereza twihanganye, Kubanza kwimenya no kumenenya abo dushaka,Kwemerera Imana ikatuyobora no Kwirinda ibishuko. 4. Nyuma yo kumenya neza umumaro wo gusenga twiyemeje gukunda gusenga no kubikundisha abandi. 5. Nyuma yo gusanga tudakoresha Bibiliya mu buryo bukwiye twiyemeje kuyikoresha neza 6. Urubyiruko twiyemeje gukangukira sport no gukangurira urundi rubyiruko gukunda Imana,gushyira umuhate muri championat yateguwe duhereye muri Paroisse zacu kugeza kuri Diocese, Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko twifashishije sport. 7. Nyuma yo kumenya neza indangagaciro y’igihe,urubyiruko twiyemeje gukoresha neza igihedufite twubaka kandi dusana ibyangiritse mu itorero n’igihugu muri ri rusange byose bishingiye ku ijambo ry’Imana. Imana ibahe umugisha !

Wabonaga bafite amatsiko yo kumenya byinshi
Urubyiruko rwari ruhari ku bwinshi n'ubwo atari bose
Ven.Dismas NGENDABANGA ubwo yatangaga ikiganiro ku mumaro wo gusenga mu rubyiruko.
Mu ijoro ryo kuwa gatandatu hakozwe igitaramo cyo kurebera hamwe urubyiruko ruvanye mu mwiherero.
President wa YU Mukiza Ferdinand yabwirije ijambo ry'Imana muri Cathedrale St Paul ku munsi wo gusoza umwiherero
Korali y'urubyiruko rwunze ubumwe YU baririmbira Imana
Omoniye w'urubyiruko na President wa YU ubwo hasozwaga umwiherero
Umwiherero wasojwe n'ubusabane mu kigo cy'inama n'amahugurwa cya CDFC

Related Post