EAR Paroisse Kavumu yakinguriwe urusengero

news details 2018-11-27 10:23:02
Kuri iki cyumweru kuwa 25/11/2018,Nyakubahwa Musenyeli Emmanuel NGENDAHAYO yakinguye ku mugaragaro urusengero rwa EAR PAROISSE Kavumu arwita LUKA WERA .

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cy'iyi Paroisse aho iherereye mu Murenge wa Mutete. Mu iteraniro ryari ryuje ubwuzu habereye mo ibikorwa bitandukanye cyane byari byiganjemo gushima imana kw’abakristo ba Paroisse Kavumu bishimiraga cyane ibyo Imana yabakoreye bakaba batashye urusengerpo rwabo biyubakiye.Ni umunsi udasanzwe kuko iyi Paroisse yabereyemo kandi kurobanurimwa umurimo wo kuba Pasitori kwa TUMUSIIME Alexis Moise,wari umudiakoni.Ni urusengero rwuzuye rutwaye amafaranga asaga kuri 42,000,000 frw nk’uko umukuru w’abaKristo yabitangarije iteraniro ryose,iyi paroisse ifite amateka maremare cyane ko yatangiye mu 1988 iyobowe na Rev.Pasteur NKURIKIYINKA Robert Onesme( 1988-1989),akurirwa na Rev.Pasteur Nabusanzwe Timothee( 1989-1997) akurikirwa na Ven.Cesar NDAYISABA wayiyoboye igihe kirekire( 1997-2011),akurikirwa na Rev.Pasteur MUNYANEZA Fred ( 2011-2012 akurikirwa na Ven. Servelien NSENGIMANA (2012-2016),aza gukorerwa mu ngata na Rev.Pasteur Principale RUKWESEBONA Geoffrey ari nawe uyiyoboye kugeza uyu munsi. Iyi Paroisse y Kavumu kandi igizwe n”amakanisa 14,ndetse ikaba ifite n’umushinga iterwamo inkunga na Compassion Internationale aho irera abana bagera kuri 247. Mu ijambo rye Nyakubahwa Umwepisikopi wa EAR D/ BYUMBA yibukije ko insengero nyakuri zigomba kubamo ubuziranenge Imana ishaka bujyana no kuzira amatiku,ibiyobyabwenge,inzangano,urugomo,ubukene n’ubutindi n’ubujiji hanyuma bisozwe n’urukundo Malayika naza azasanga zibyujuje na leta niza izasanga zibyujuje,kandi kugirango ibyo bibeho hagomba ubufatanye,yashimye abakristo babigizemo uruhare ariko kandi abibutsa ko amashimwe y’ibyo bakoze kandi bazabashimira ibyo bagiye gukora nyuma Y’uko uru rusengero rumaze kuzura.yibukije ko itorero rishaka ko ibizakorerwa muri uru Rusengero abantu bazabona ko hari imbuto ziruturukamo, imbuto nzima zizahesha umutekano igihugu n’abaturanyi kandi zigahesha Imana icyubahiro.

Rev.Pasteur Principal Wilson MATABARO NIWE wafashije abakristo gushyushya urusengero
Nyakubahwa Musenyeli akingura urusengero
Yasabiye ibatirizo
Yasabiye Altar nshya
Rev. Pasteur NIMUSIIMA Alexis Moise abazwa mbere yo kurobanurwa
Ahabwa ibizamufasha mu murimo
Abapasteur bayoboye Paroisse Kavumu bagenewe amashimwe
Abakristo bashimiye Nyakubahwa Musenyeli
Abakristo kandi bashimiye Archdeacon Elsoni uyobora ubucidikoni bwa Byumba
Nyakubahwa Musenyeli yasengeye intebe abakristo baguriye Musenyeli
uyu mwana yatangaje benshi mu muvugo yise siko byahoze
Rev.Pasteur Principal Geoffrey Rukwesebona yashimiye abamubanjirije akaba yushije ikivi batangiye
Ubuyobozi bweretswe bureau ya Paroisse

Related Post