Urugendo rw'ivugabutumwa rwa Korali Integuza

news details 2018-10-15 17:27:37
KORALI INTEGUZA KURI IKI CYUMWERU KUWA 14/09/2018 bakoze urugendo rw'ivugabutumwa muri EAR D/SHYOGWE/ Paroisse ya Gitarama.

Ni urugendo rwari rugamije ivugabutumwa no gushimira Nyakubahwa Umwepisikopi wacyuye igihe Retired Bishop Augustin MVUNABANDI Ku ruhare rukomeye cyane yagize mu gufasha Korali Integuza mu gihe bari bugarijwe n’ibibazo bikomeye. Rev. Joseph, wari uhagarariye Umwepisikopi wa Diocese ya SHYOGWE mu ijambo rye yatangaje ko Bishop Augustin Mvunabandi ari impano nziza babonye muri Diocese yabo kuko hari byinshi bamaze kugeraho mu bufatanye, yaboneyeho gushimira Korali INTEGUZA kandi anabatumira kuzagaruka bidatinze bagasura imwe mu makanisa agize Paroisse Gitarama.

Paroisse ya Gitarama iherereye ku musozi ahirengeye aho korali Integuza bakoreye umurimo
Baririmbiye Imana mu rusengero
Korali integuza yahawe ikaze muri paruwasi ya Gitarama aho yari igiye kuvuga ubutumwa.
Korali integuza murugendo rw'ivugabutumwa yaherekejwe n'abanyamuryango bayo b'icyubahiro.
Rev. MUGIRANEZA Emmanuel niwe wigishije ijambo ry'Imana ryibanze ku bumwe n'ubwiyunge mu muryango
Korali INTEGUZA yifatanije n'abakristo ba Paroisse ya Gitarama mu mudiho mwiza w'abanyabyumba.
Mu ijambo rya Bishop Agustin MVUNABANDI yavuze ko ubucuti bwe na Diocese ya byumba n’abakristo bayo ari ubwa kera kuva na cyera aho yagarutse ku mateka ye na Rev.Canon Kayijuka na Retired ArchBishop Onesphore babanye mugihe biganaga kugeza ubwo bose barobanurirwaga Umurimo w’Imana bakomeza ubucuti n’umubano mu murimo no hagati y’imiryango,yagarutse kandi ku bucuti bwihariye na Archdeacon Muzungu Charles Samson bakoranye umurimo cyane I Gahini kugeza muri Byumba,ubwo bucuti bwakomereje ku mubano ukomeye n’Umwepisikopi wa Diocese ya Byumba,mu ijambo rigufi ati” nta gitangaza kuba Imwe muri Korali y’I byumba yaje kudusura si igitangaza” yavuze ko ashimira cyane Korali Integuza kuba bagishisha inama ariko kandi bakibuka ko uwo kugisha inama wa mbere ari Yesu.
Madam Bishop MVUNABANDI yavuze ko i byumba ari mu rugo kuva na kera na kare.
Korali Integuza bifotoza
Nyuma y'iteraniro Korali Integuza basuye Bishop Augustin MVUNABANDI mu rugo.
Bageze mu rugo Korali Integuza yahawe ikaze mu rugo rwa Musenyeli
Korali Integuza yasigiye Musenyeli Augustin MVUNABANDI impano iriho ifoto y'urwibutso izajya imwibutsa ibihe byiza yagiranye na Korali Integuza.
Mbere yo gutandukana bafatanye ifoto y'urwibutso.

Related Post