Ijambo rya Bishop wa EAR Byumba

news details 27/11/2016
Ijambo rya Bishop Emmanuel NGENDAHAYO

avuga ko Imana yaduhaye ariyo gushima kuko yaduhaye abayobozi beza ab'itorero ndetse n'igihugu kuko ubuyobozi bwiza butuma n'amatorero asenga neza afite umutekano kandi ashimira n'arch Bishop kuko ar'impano Imana yahaye abanyabyumba mu myaka igera kuri cumi n'icyenda n'umuryango kandi ibikorwa yahasize babifashe nk'umusingi barimo gukomerezaho kandi ko urimo kwera imbuto kandi nabo bategura ibyo bazaha abazabakurikira kandi ko uwavuga ibyakozwe atabirangiza ariko bimwe muribyo: Mu ivugabutumwa: ko bari bafite Abapasiteri cumi nabatandatu(16) ariko ubu bakaba ari mirongo itandatu na batatu(63) kandi bari mungeri z'amashuri zitandukanye kandi amakanisa maganabiri na mirongo irindwi(270) none ubu magana atatu na mirongo itandatu nane(364) kandi no kubaka abantu mumitima biciye muri gahunda ya SOCIOTHERAPY kandi no mubuzima bafashije 23000 kubashakira aho kuba babaha amabati ndetse n'amahema, bashyizeho ibigo nderabuzima bibiri bitanga serivise mu mirenge ibiri Byumba na Bushara ndetse no gutanga uburere bagarura abana kumenya basekuru ba nyirakuru banyirasenge ndetse nabandi bakishima kandi m'ubuzima n'imibereho myiza mu isuku n'amazi bahaye imiryango irenga 17000 amazi aturuka kubigega nahandi. Mu burezi twari dufite amashuri 16 none ubu yabaye31 ndetse n'amarerero ndetse n'ay'incuke, kubonera abana ibyangombwa barenga 709 ndetse no gufasha abacikanywe n'amashuri barenga21360 mu iterambere mu bworozi batanze inka 800 ingurube 600 ihene 1370 mu buhinzi bahaye imiryango irenga 220 ubushobozi bwo kwishakiraibibatunga no gusagurira amasoko kandi no guhangana nihindagurika ry'ikirere bashyiraho imashini zuhira no gufasha abaturage kubona ubushobozi faranga bababumbira mu matsinda aho ubu abaturage barenga 51462 bashyizwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya amafaranga yabaciye mu maboko akaba ari 800,000,000Frw kandi bubatse amazu atandukanye yo gufasha abacumbitsi abagenzi ndetse nabacuruzi nk'nzu yatashywe ifite agaciro k'amafaranga arenga 650,000,000Frw kandi no gushyira urubyiruko mu matsinda aho kugirango rwangare mu mihanda ndetse n'abashesha kanguhe kandi ntago bemeranya nabavuga ngo urukwavu rukuze bararurya ahubwo rukomeza kubungabungwa nizo rwonkeje. Kandi akomeza avuga ko intego y'uyu mwaka tuyisanga mu balewi "25:13 aho batubwira ngo muri uwo mwaka wa yubile mujye musubira kuri gakondo"kuko ishusho dufite ariyo itwereka iyo tuzagira kandi tukava mubyiza tukajya mubindi kuko twaremewe ibyiza gusa ntabindi twaremewe kuko ashima Imana kuko ibyo byose ariyo yabikoze ikatwemerera guhurira hano kandi arangiza ashimira abantu batandukanye byumwihariko abakristo ndetse na leta n'indi miryango itangukanye igenda ibafasha muri gahunda zitandukanye harimo n'impuguke za Byumba ziba hanze ya Byumba kandi ashimira Imana kubw'imyaka 25 kuko ari kimwe cya kane cy'ikinyejana kandi asoza agira ati tuzirikane ko turi agakaramu kari muntoki z'uwahanze isi n'ijuru kandi ashaka kutwandikisha iby'urukundo kugirango isi yose imenye iby'urukundo rwayo kandi no mugihe kizaza tuzabone ubugingo bw'iteka tukiri tuhakure ibyiringiro by'uyu munsi n'ejo hazaza mu izina rya Data n'iry'Umwana 'Umwuka wera Amana.

Related Post