Urubyiruko rwa EAR Diocese Byumba
Muri Diyosezi urubyiruko (imyaka 18-35 ) bangana na 17,148 ku bakirisito 71,745 bagize Diyosezi Urubyiruko ni icyiciro kinini cy’Itorero ry’uyu munsi n’ejo hazaza Urubyiruko ni imbaraga z’Itorero Urubyiruko rugomba kwitabwaho kugirango rwigirire akamaro, rukagirire Itorero n’aho rubarizwa IMBOGAMIZI Imyumvire y’urubyiruko y’uko Itorero riri ku rwego rwa Diyosezi Komite z’urubyiruko zidakora uko bikwiriye Imikoranire hagati ya Pasitori na Komite z’urubyiruko ntiri ku kigero gishimishije Amikoro make yo gufasha mu murimo w’urubyiruko Benshi mu rubyiruko ntibaboneka iyo bahamagawe n’Itorero IBYAKOZWE Gutora Komite y’urubyiruko ku rwego rw’amakanisa, Paroisse, Disitirki na Diyosezi Ibarura ry’urubyiruko rwose rwa Diyosezi Ibarura ry’urubyiruko rwiga muri za Kaminuza no mu mashuri makuru Igiterane cy’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi Igiterane cy’urubyiruko ku rwego rwa Disitiriki Byumba na Muyumbu Ibiterane , imikono,imiganda mu maparuwasi Urubuga rwa whatsapp ruhuza abanyeshuri ba Kaminuza mu Rwanda no mu mahanga IBYIFUZO Amahugurwa ku nshingano z’abagize komite Kunoza imikoranire hagati y’abayobozi na komite y’urubyiruko Urubyiruko bagomba kwitabira imirimo bakorerwa n’Itorero Gushyiraho umusanzu ufasha kunganira mu imirimo y’urubyiruko IMISHINGA NA GAHUNDA Diyosezi ifite imishinga na gahunda bigamije guteza imbere amajyambere y’icyaro mu mibereho myiza n’ubukungu. Iyi mishinga na gahunda bigamije kubona imibereho y’abaturage b’aho Diyosezi ikorera iruhaho kuba myiza. SAVING AND CREDIT ASSOCIATION PROGRAM Iyi gahunda EAR D Byumba iyiterwamo inkunga na Hope International Iyi gahunda ni iyo guzigama no kugurizanya bishingiye ku Itorero cyangwa ku Ijambo ry’Imana Muri Diyosezi dufite amatsinda 1266, arimo abantu 26664 IBYAKOZWE Gushinga amatsinda 102 Gutegura ibiterane byo gushima mu Itorero by’amatsinda akorera muri Paruwasi 6 (Muhura, Kibali, Kitazigurwa, Bisika,Rugandu, Kavumu) Kwerekana Film ku bayobozi b’amatsinda 200, abayobozi b’Itorero 60 hamwe n’abanyamatsinda 420 Gukora inama 12 z’abafashamyumvire 82 Gukora imyiherero 3 y’abafashamyumvire 36 Gukora isuzumabikorwa ry’abafasha- myumvire 27 Gukangurira amatsinda 500 kwiyandikisha no kugira umugabane muri SACCO y’Itorero Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo Kuzigama hanakorwa imurikabikorwa ry’ibikorwa by’amatsinda muri Paroisse Kitazigurwa Gutanga udutabo105 twigishirizwamo Ijambo ry’Imana IBYIFUZO Ubuyobozi bwa Paruwasi bugomba kugira iyi Programu iyabo ; Ubuyobozi bwa Paruwasi bugomba gufasha gukurikirana ubuzima bw’amatsinda muri Paruwasi akoreramo. IBIKORWA BYA 2017 Gukora ubukangurambaga kuri Youth Union mu maparuwasi Gukora ubukangurambaga kuri ‘’ Boys’ and Girls Brigade’’ mu maparuwasi Gutegura amahugurwa ya komite ku murimo w’Imana mu rubyiruko Gutegura ibiterane by’urubyiruko ku rwego rwa Paruwasi, Disitiriki na Diyosezi Gutegura amarushanwa y'amakorali ku rwego rwa Paruwasi, Disitiriki na Diyozezi Amasengesho ku rwego rwa Paruwasi, Disitiriki na Diyosezi Guhugura urubyiruko kuri gahunda yo kuzigama no kugurizanya ku rwego rwa Disitiriki Gushyiraho amatsinda yo kubitsa no kugurizanya no guhemba irikora neza cyane ku rwego rwa Disitiriki Guhuza urubyiruko n'ibigo by'imari ku rwego rwa Paruwasi Gutegura "Twe Itorero ry'ejo week" Guhugura urubyiruko ku buzima bw'imyororokere Gukina imikino ya Gicuti Gushyiraho ikipi y'umupira w'amaguru ya District Gushyiraho itorero ry'imbyino Amarushanwa y'amatorero Amarushanwa mu mivugo