SOCIOTHERAPY


mvura nkuvure progra
Kuwa taliki 9 z'ukwezi kwa Gashyantare 2022 EAR Diyosezi ya Byumba muri gahunda ya Mvura Nkuvure (Sociotherapy) twasuwe n'abasenateri b'igihugu(Hon Faustin HABINEZA na Hon NIYOMUGABO Cyprien). Abo bashyitsi baje baherekejwe na Vice Mayor ushinzwe iterambere n'ubukungu mu Karere ka Gicumbi. Urugendo rwabo rwari rugamije kuganira n'abagize amatsinda yanyuze mu biganiro bya Mvura nkuvure abasenateri baganiriye nabo ku kumenya uko bakiriye ibikomere mu biganiro abandi bakabasha kwakira ibyababayeho byabakomerekeje byaturutse ku marorerwa yo muw'1994. Baganiriye nabo kandi no kuburyo bize gukora bakiteza imbere biturutse ku biganiro bya Mvura nkuvure. Bamwe mu bagize amatsinda batanze ubuhamya bw'ukuntu ibiganiro byabafashije. N'ubwo bimeze bityo ariko, urugendo rwo gukira ibikomere ntirujya rurangira kubera haba hari abatarabona in ibid I y'ababo bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro ndetse n'abagikomeretswa n'abakabahumurije baturanye. Habayeho umwanya wo kubaza ibibazo abanyuze mu biganiro birebana n'ibyo bifashisha muri kwa gukira ibikomere muri byo hari: IBYICIRO byo kubaka umutekano, kubaka no kugarura icyizere, kubahana, kwitanaho, icyerekezo gishya cy'ubuzima hamwe n'icyiciro cyo kwibuka.
Caption 1: Exciting discussions yesterday 28th/11/2023 with Burera district leaders and stakeholders! Unveiling the conception, mission, and impactful outcomes of our new project “Connect for Peace”. It was an Honour to have the Vice Mayor in charge of Social Welfare open our district-level meeting today, extending a warm welcome to all stakeholders.
2
3
Yesterday 07th December 2023, EAR/D-Byumba commenced the district leaders and stakeholders launching meeting for the upcoming project, at #GatsiboDistrict "Connect for Peace." It aims to contribute to peace in communities through community-based Sociotherapy/Mvura Nkuvure Approach. The project focuses on addressing Mental Health and Psychosocial issues as part of the broader Peace Building efforts (MHPSS/PB). #Unity_MemoryRw #CBS__Rwanda #Angela__Jansen During her opening remarks, the Vice Mayor in charge of Social Welfare #MUKAMANAMarcel1 expressed significant concerns and extended gratitude to EAR D-Byumba and #Unity_MemoryRw for their thoughtful consideration of the Gatsibo district. she said, project will provide support to individuals grappling with psychosocial difficulties and families dealing with conflict issues.
Vice Mayor
Stakeholders
EAR Byumba Diocese through Connect for Peace project has conducted meeting with Local leaders in Rusarabuye and Kinyababa sectors: new implementing area(Burera District)for psychosocial intervention s based on Sociotherapy approach. MVURA NKUVURE
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ndetse na Burera bugiye kwifashisha gahunda ya ‘Mvura Nkuvure’ mukongera ubumwe n’ubwiyunge mu baturage. Iyi ni Gahunda igiye gutangizwa ku bufatanye bw’itorero Anglican Diocese ya BYUMBA ndetse n’uturere twa Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Akarere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Ikaba izakorera mu Mirenge umunani y’akarere ka GATSIBO irimo Muhura, Gasange, Kageyo, Gatsibo, Remera, Rugarama, Ngarama na Nyagihanga ndetse n’imirenge umunani yo mu Karere ka Burera irimo Rusarabuye, Kinyababa, Kagogo, Rugarama, Butaro, Cyanika, Burera na Gatebe. Iyi gahunda ya Mvura nkuvure ikaba igiye kwifashishwa nka bumwe mu buryo bushya buzafasha abaturage benshi kwiyunga, gusabana imbabazi no komorana ibikomere hagati yabo byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mvura nkuvure ni gahunda y’ibiganiro bitangwa mu byumweru 15, ishyirwa mu bikorwa na ICBS, yifashisha ubujyanama n’isanamitima. Muri aya matsinda haba harimo abakoze Jenoside n’abayikorewe, aho bahurizwa hamwe bakaganirizwa, bakajya banizigama ku buryo bunga ubumwe. Ku munsi wambere w’amahugurwa y’abayobozi azamara iminsi itanu ari kubera mu Karere ka Gatsibo muri NTENDE Hotel, Umushumba w’Itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Byumba, Musenyeri Ngendahayo Emmanuel, yavuze ko iyi gahunda igamije kugarura ubumuntu mu Banyarwanda. Musenyeri Ngendahayo Emmanuel yavuze ko Minubumwe ariyo yabasabye gukorera muri utwo turere twa Gatsibo ndetse na BURERA kuko hari aho byagaragaye ko hatari hagera ubumwe n’ubwiyunge ku kigero gishimishije. Mu bibazo bahabonye bifuza gukemura harimo ibishingiye ku rubyiruko rutabona amateka ya nyayo bitewe nuko ababyeyi babo batayababwira. Hazibandwa kandi ku mibanire y’Abanyarwanda itameze neza ikunze kurangwa n’amakimbirane yo mu muryango. Hazigishwa abantu bari muri gereza banahuzwe n’abo biciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo babasabe imbabazi. Musenyeri yakomeje agira ati “Tuzahugura abagororwa bari mu magororero tubategure ku kuba bajya hanze nabo ku buryo baza biteguye kubaka igihugu aho guhangana.” “Iyo bamaze gusobanukirwa rero biteguye gusaba imbabazi tujya ku misozi bakoreyeho ibyaha bya Jenoside dufatanyije n’inzego z’ibanze tukabahuza nabo bahemukiye bakabasaba imbabazi.” Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Gatsibo, Hategekimana Achile, abajijwe icyo iyi gahunda bayitezeho yagize ati: “Iyo urebye rero ukurikije uko iyi porogaramu yubatse izakorera mu mirenge umunani hazabanza guhugurwa abayobozi b’ibigo by’amashuri, abashinzwe imiyoborere myiza ku mirenge bakazanadufasha guhugura andi matsinda arimo imiryango irimo amakimbirane n’abandi benshi.” Rev Twiringiyimana Innocent usanzwe ukora nk’umuyobozi ushinzwe imyitwarire muri GS Muhura, yavuze ko hari abana bagaragaza imyitwarire mibi bakurikirana bagasanga bituruka mu miryango yabo. Yavuze ko hari ubwo usanga ababyeyi babo batabasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo buri wese aba ayazi igice ari nabyo bibatera ipfunwe kuri bamwe. Umuyobozi w’akarere ka Burera Madame MUKAMANA Celine yasabye abanya Burera bagifite udusigisigi tw’amacakubiri kutwikuramo bakayoboka NDI UMUNYARWANDA yagize ati” ariko by’umwihariko nabagifite udusigisigi tw’amacakubiri ndagirango mbabwire ngo nibacire birarura, bibavemo, bumve yuko uzagaragaraho utwo dusigisigi tuzamwigisha, tuzamwegera binyuze muri iyi gahunda nziza ya Mvura nkuvure” yakomeje asaba abaturage b’Akarere ka Burera kwimakaza ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa ndetse no kumva ko turi abanyarwanda kandi tugomba gushyira hamwe kuko amacakubiri atatuma ugera ku iterambere. Aya mahugurwa y’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri afite intego yitwa “PSYCHOSOCIAL REINTEGRATION OF FORMER GENOCIDE PRISONERS AND INTERGENERATION LEGACIES OF GENOCIDE” akaba ari kubera MURI Ntende HOTEL muri Gatsibo ndetse no muri MUHABURA View Hotel muri Burera, akaba yaratangiye kuwa mbere taliki ya 29 Mutarama 2024 akazasozwa taliki ya 02/02/2024.
Bishop NGENDAHAYO Emmanuel, Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba
Bwana NDIKUBWIMANA Sauteur, Field Cordinator wa ICBS muri EAR D/Byumba
a