EBENEZER


ITSINDA RYA EBENEZERI Inzego nkuru z’itorero EAR D/Byumba zimaze gufata ibyemezo by’uko abakrisito bose bagomba kugira amatsinda babarizwamo, mu nama ya SINODE yateranye mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2017, hemejwe ko abategarugori bose batujuje ibyangombwa byo kuba abanyamuryango ba Mothers Union nabo bakora itsinda ryabo kugirango babone aho babarizwa. Zemeje kandi iryo tsinda ko rigomba kwitabwaho na Mothers Union ya EAR D/Byumba. Iryo tsinda rigendera ku murongo wo muri Bibiliya dusanga muri 1 Samuel 7:12; Uwiteka yaratuzahuye kugeza nubu. ABANYAMURYANGO NYIRIZINA. Abategarugori bose b’Itorero rya EAR D/Byumba batubahirije ibisabwa ngo binjire mu muryango wa Mothers Union (Abatarasezerana mu Itorero, abagore ba kabiri, abakobwa babyariye iwabo, abakobwa ba Yesu n’abagore batandukanye n’abagabo babo). INTEGO: Intego nkuru ya Ebenezeri ya EAR D/Byumba ni uguteza imbere imyemerere ya Gikrisito kugirango bibashoboze kugira imibereho myiza mu miryango yabo badafite ubwigunge. Kugirango iyi ntego igerweho, ifite ingingo 4 zihariye rigenderaho arizo; 1. Gukomeza inyigisho za Krisito zirebana n’imyitwarire y’umutegarugori w’umukristo kazi w’ukuri. 2. Gukangurira ababyeyi kurera abana neza babatoza kuba urugingo rw’itorero. 3. Kubakangurira kugira ubumwe bw’abakrisito bose bahuriye mugusenga, guhimbaza Imana n’ibindi bikorwa byose biranga umukrisito. 4. Kubakangurira ibikorwa by’iterambere birimo kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu, ubukorikori kugirango imiryango yabo idahungabana n’abana bakagira umutekano.
Kumurikira iteraniro ikirango cy'itsinda rya Ebenezeri
Itsinda rya Ebenezeri ku mutambagiro
Umwepisikopi wa EAR d/Byumba mugikorwa cyo kwingiza abanyamuryango ba Ebenezeri muri Katederali Pawulo wera
Abanyamuryango ba Ebenezeri bategereje kwakira Umwepisikopi wa EAR D/Byumba
Bamwe mu bayobozi b'Itsinda rya Ebenezeri