icyo Impuguke zafasha

news details 14/07/2017
Ibi byavuzwe mu giterane cy'impuguke za Diocese kuwa 17/09/2016

ICYO IMPUGUKE ZAFASHA - Zirashoboye kandi zirasobanukiwe; - Kwigishwa bakigisha; - Gukora imirimo y'itorero bashinzwe; - Gukoreshwa n'abayobozi b'itorero; - Kwihana hakabaho kwikorera umusaraba wa Yesu Kirisito; - Kwirinda ibizana ibice. Canon yasoje ijambo rye agaragaza ibizana kwiremamo ibice anasaba ku birwanya twivuye inyuma kugirango itorero rikomeze gutera imbere: ishyari, ubudashora (gushaka gukora ibyo abandi bakora), kutihana ( kudasabana imbabazi). UBUTUMWA BWO MURI DIOCESE SHYIRA Intumwa zaturutse muri Diocese ya Shyira zagaragaje ko mu rwego rw'uburezi bamaze kugera ku rwego rwo kugira ishuri rya kaminuza (MIPC) aho byahereye ku kigo cya Sonrise High School. Ubu burezi bukaba buterwamo inkunga n'umushinga w'Abanyamerika bityo bituma banabona amahirwe ya sponsorship ku banyeshuri ndetse na equipments zitandukanye mu muri ibi bigo by'amashuri. Sonrise itanga Uburezi butegura umunyeshuri gukura mu buryo butatu: gukura mu buryo bw'umubiri, mu mwuka no mu mitekerereze kandi ikaba yigisha cyane ibijyanye na ICT Programs. Impamvu yatumye habaho kwitabira iyi nama ni mu buryo bwo gushishikariza abanyeshuri batandukanye kugana iri shuri kubera ubumenyi buhatangirwa. Nyuma y'ikiganiro cy'abatumirwa babiri, impuguke zifuje kumenya aho ingufu zaturuste, hasobanuwe ko ubushobozi bwabaturutsemo hamwe no kwiyambaza Bank (inguzanyo). Ibirebana n'imyigishirize abakozi bakora muri Sonrise ni nabo bigisha muri kaminuza. Discipline yubakiye ku mategeko n'amahame by'itorero. Izi ntumwa zikaba zasabye ko niba hari abapasiteri bashoboye nabo bashobora gusaba bakajya kwigishamo. Impuguke zifuje ko habaho partnership hagati ya Diocese yacu n'iya Shyira. Hashimangiwe ko ibi byose bizakomeza kubakira k'ubufatanye, ubuvugizi kandi ko uyu mushinga wa Kaminuza mu ndoto ya Diocese nawo urimo kubera ko Bizana employment ku bantu batandukanye. Abashyitsi bifuje kumenya uko twatangije SACCO, basobanuriwe ko byose byaturutse mu gitekerezo n'intumbero bya Nyakubahwa Bishop. Impuguke zimaze kubyumva no kubinonosora zisaba ko binyuzwa muri Sinode irabyiga irabyeza. Ubu yaratangiye nyuma y'imyaka itanu yigwaho kandi ubu ifite izina rya: ABIZERANA SACCO EAR BYUMBA ifite compte No: 560-413946210143. Impuguke zagaragarijwe ko no hanze ya Diocese impuguke zihari kandi zitandukanye mu bihugu bitandukanye: France, Japan na Chine. Impuguke zifuje ko hazakorwa ka depliant kagaragaza indangangagaciro z'impuguke kugira ngo zirusheho gukora. Impuguke zongeye kwibutswa website ya EAR/D ya Byumba kandi banakangurirwa ko impuguke n'abandi bakirisito bazajya banyuzaho ibitkerezo: www.ear-byumba.org. Umunyamakuru NTAMBARA Gallileo ukorera Isango star, yasobanuye ibijyanye n'umushinga wa Radiyo y'itorero Anglicane hamwe na TV bizatangizwa (15:30) byazafasha itorero mu ivugabutumwa. Aha umukirisito atanze amafaranga 300 ku mwaka bikaba byakorwa. Muri iki giterane kandi cy'impuguke habayeho gutangaza umusanzu wabonetse mu cyumweru cyahariwe impuguke mu madisitiriki yose nk'uko bigaragara mu mbonerahamwe ikurikira: Umuyobozi w'inama yasoje saa cyenda n'igice ashimira abitabiriye anabasaba kugenda uko bikwiriye ab'Umwami wacu. Nyumayaho bagiye kwifata amafoto y'urwibutso

Related Post