Ijambo rya ka Canon MFITUKIZA Samuel mu giterane cy'impuguke
Yatangiye abwira impuguke ko ari byiza kwihana kubera ko ari byo bifasha mu kurwanya amakimbirane hagati y'abakozi b'Imana bityo iterambere rikihuta, yifashishije indirimbo ya 198. Iyi ndirimbo ikaba iririmbwa himikwa abapasitori. Canon yasobanuye ko itorero ryubatse ku mashyiga atatu nk'uko tubisoma muri Zaburi 144:12 : Abakuru, abana n'urubyiruko byose tukabifashwamo n'Imana. Yakomeje asobanura ko hari ibintu bigera kuri bine biri guhiga isi dutuyeho: 1. Materialism: (gushaka ubutunzi bw'isi: abakirisito n'abapasitori) 2. Humanism : Ibitekerezo Imana itarimo ( ubwenge bw'isi), ubwenge bwiza ni ubwenge bwa Kirisito, buturuka ku MANA. 3. Environmental : ubutaka abantu babumaze. Gukoreraho ibindi bikorwa nko gutera ibiti, kandi ibiti bikurura ubutaka kandi tukanatekereza ku birebana n'imbyaro turwanya inzara kubera ko ntabwo byoroshye kubwiriza ubutumwa umukirisito ushonje. 4. Religious pluralism : ( amatorero ari kugenda aba menshi). Icyo impuguke zihamagarirwa ni uguhamya Yesu Kristo nk'Umwami nk'umukiza. 5.Globalisation: isi iri kugenda iba akarwa gatoya : Inama zitangwa aha ngaha nuko tugomba kwitwara neza ku bintu birebana n'ikoranabunga ( watsap, internet,twitter…). Ni byiza kubisesengura neza tutitaye ku byo abazungu bandika gusa ahubwo natwe tugomba kwandika ibyacu. Canon yakomeje atanga inama : - Kubaka itiroro rimwe (Unity) kubera ko muri Kirisito turi umwe kandi umuntu w'Imana ni ukizwa; - Paruwasi ikuze ntabwo ari Paruwasi irwama ahubwo hagomba kubaho gushyira hamwe; - Itorero rigomba guhuza abantu bose( nta mukene, nta mukire); - Itorero ryubakiye kuri classes eshatu: - High class( abategetsi, abacuruzi) - Middle class( professionals) - Lower class ( abo hasi) - Umuhamagaro nyakuri ni ukuvuga ubutumwa; - Kuba impumuro nziza kuri bagenzi bacu bakizwa; - Umurimo w'abakirisito ni kubaka itorero no kuramya Imana; - Abakirisito bareberera itorero; - Abakirisito bahemba abakozi babo; - Gukora nta gihembo: gukorera ijuru gusa; - Abakirisito bagomba kurwanirira itorero; - Abakirisito bahamagariwe gufasha abatishoboye; - Guharanira impinduka ibitari mu buryo tubishyira mu buryo; - Abakozi b'Imana beza bafasha abadafite imbaraga ( facilitators); - Guhanurira abantu binyuze mu mwuka bitari kurota.