Incamace y'ibyagezweho mu myaka 30 ndetse nibyo EAR D/Byumba mu myaka iri mbere.
EAR Diocese Byumba yashinzwe kuri 24/11/1991 ifite amaparuwase 17 n’abapasteri 17 iyoborwa na Rt. Rev. RWAJE Onesphore wayiyoboye kugeza 2011 aho Rt Rev NGENDAHAYO Emmanuel yimikwaga nk’Umushumba wayo Muri iyo myaka 30, E.A.R Diyoseze ya Byumba yakoze imirimo itandukanye ariko ishyize Ivugabutumwa imbere y’ibindi byose. UKO IVUGABUTUMWA RYATEYE IMBERE Amaparuwase yavuye kuri 17 none ubu ageze kuri 47 n’ububwiriza 6 kandi haravuyemo Gatunda, Rukomo, Bweya, Nyabwishongwezi, Matimba,Karangazi,Nyagatare , Kiramuruzi na Nyakayaga Abapasteri bavuye kuri 17 ubu bageze kuri 62 barimo abagore 6 n’abagabo 56 E.A.R Diyoseze yashoboye kubaka insengero zitandukanye mu Turere 5 ikoreramo ari two Rulindo,Burera,Gatsibo,Nyagatare na Gicumbi. Ubu E.A.R Diyoseze ya Byumba ifite amakanisa 365,Districts 12,Ubucidikoni 4 Mu birebana no kongerera ubushobozi abakozi b’Umurimo w’Imana ubu E.A.R Diyoseze ya Byumba ifite abapasteri 9 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza,17barangije icyiciro cya kabiri,22 barangije icyiciro ,8 barangije amashuri yisumbuye na 4 batarangije amashuri yisumbuye. Uyu munsi imishahara y’abapasteri yahujwe n’igihe ku buryo ibyo guhemberwa kuri % byavuyeho. E.A.R Diyoseze ya Byumba ifite ishuri rya Biblia iteguriramo abigisha b’amakanisa ndetse n’aba Lay Readers. Hari n’itsinda rishinzwe gutegura inyigisho zitandukanye zo gukoreshwa n’abakristo b’ibyiciro bitandukanye. Uyu munsi kandi ibyiciro by’abakristo ni byo muyoboro unyuzwamo imirimo yose y’ivugabutumwa,imibanire myiza n’iterambere. Ubu hari Urugaga rw’abagore,Ihuriro ry’abagabo,Ihuriro ry’abana,ihuriro ry’abakuze Buri mwaka kandi Diyoseze iba ifite intego yo kugenderaho iba ishingiye ku iyerekwa ituma abakristo barushaho gusobanukirwa n’icyo Imana ibashakaho. Imbaraga kandi zashyizwe mu kubakira ku matoreroshingiro,aho buri mukristo agira itoreroshingiro abarizwamo. Mu bumwe n’ubwiyunge, binyuze muri gahunda ya Sociotherapy-Mvura Nkuvure yatangiriye muri E.A.R D/Byumba kuva 2005 kugeza uyu munsi , Diyosezi yagize uruhare mu komora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi no kunga abantu n’abandi : Abcitse ku icumu rya Jenoside 1994, abahamwe n’ibyaha, abavuka mu miryango yahemutse cyangwa yahemukiwe. Rwanda no mu mahanga. Ubu iyi gahunda yamaze gukwira mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga nka Congo,Uburundi,Uganda ,Ethiopie,Liberia ndetse n’ahandi IMIYOBORERE E.A.R Diyoseze ya Byumba yatangiranye abakozi bane Mgr RWAJE Onesphore,HABINEZA Pascal,NSENGIMANA Emmanuel,MUKANKURANGA Ruth na MUTABAZI Simon waje kuba umushoferi w’Umwepiskopi.Uyu munsi abakozi bakora mu biro bya Diocese ni 22.Hari n’abakozi 48 bakora mu mishinga paruwase ziterwamo inkunga na Compassion. Uyu munsi inzego z’Itorero zubatse neza kuva ku Itorero-Shinigiro kugeza kuri Diocese. E.A.R Diyoseze ya Byumba ishyize imbaraga ku gutuma buri wese agira uruhare mu itorero rye aho komite nyobozi zahawe imbaraga. UMUTUNGO, UBUKUNGU NO KWITEZA IMBERE Ubwo E.A.R Diyoseze ya Byumba yashingwaga,nta bikorwa bibyara umutungo yari ifite. Nta biro yari ifite yo gukoreramo ariko uyu munsi ifite inyubako y’amagorofa abakozi bakoreramo. Uyu munsi hari inyubako ebyiri z’ubucuruzi ndetse n’indi ya gatatu igiye kuzura. Ifite amazu akodeshwa 7. Hubatswe amacumbi y’abapsteri ajyanye n’igihe. Ifite ibigo bibiri bikorerwamo inama,amacumbi n’amahugurwa. Diocese yagiye igira imishinga itandukanye yagiye ifatanyamo n’abaterankunga kuva yashingwa:Tearfund,Christian Hope International, Hope International, Care, Sociotherapy, HMP, CCMP. Ubu Diocese ifite umucungamutungo wujuje ibisabwa ndetse n’umujyanama mu micungire y’umutungo. Komisiyo y’umutungo iterana buri gihembwe ndetse hari n’abagenzuzi b’umutungo wa Diocese. Buri mwaka hakorwa raporo y’imikoreshereze y’umutungo ikoherezwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro. Ibibanza bya Diocese byinjijwe muri Systeme ituma amakuru yabyo abikwa neza. IMIBEREHO MYIZA N’UBUREZI Mu birebana n’imibereho myiza E.A.R Diyoseze Byumba yagize uruhare muri Gahunda yo gusubiza abanyarwanda mu byabo hatangwa isakaro ry’amabati hamwe n’imbuto y’ibirayi nyuma ya 1994. Yatanze inka 800 ingurube 600 ihene 1570, imiryango irenga 220 yahawe ubushobozi bwo kwishakira ibibatunga no gusagurira amasoko kandi no guhangana n’ihindagurika ry'ikirere bashyiraho imashini zuhira no gufasha abaturage kubona ubushobozi faranga bababumbira mu matsinda aho ubu abaturage barenga 51462 bashyizwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya amafaranga yabaciye mu maboko akaba ari 800,000,000Frw. Uyu munsi Diyoseze ifite imishinga 13 iterwamo inkunga na Compassion International harimo abana, ifasha imiryango abana baturukamo kwigobotora mu ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu. Abanyeshuri bafashwa kugeza mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ku batsinze neza. Mu guha abantu amazi meza hasanywe umuyoboro w’amazi wa Gataba ureshya na kilometero 10 ufite amavomo 11 mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare kugeza ubu no gutanga ibigega by’amazi ku miryango inyuranye n’amashuri anyuranye ndetse na za paruwase nyinshi zahawe ibigega by’amazi Muri gahunda y’amatsinga yo kuzigama no kugurizanya bishingiye ku Itorero gahunda EAR D Byumba iyiterwamo inkunga na Hope Internationa dufite amatsinda 1566, arimo abantu 28664. Iyi gahunda yaguriwe mu maparuwasi 15 mu makanisa 20 aho itigeze igera mu myaka 10 kuva 2008. Muri VSL SCALE UP, EAR D /Byumba iterwamo inkunga na CARE International, ugamije guhanga, guhugura no gukurikirana amatsinda yo kuzigama ,kugurizanya, kugobokana no gushora amafaranga mu mirimo iciriritse ibyara inyungu no guhuza n’ibigo by’imari ku bantu bakennye mu turere twa Gicumbi, Gatsibo na Nyagatare: Amatsinda 1038 arimo abantu 30060. Uyu mushinga washoje imirimo yayo muri 2016. Muri SKILLING FOR CHANGE, EAR D/BYUMBA mu bufatanye na CARE INTERNATIONAL yashyize mubikorwa uyu mushinga watangiye ugamije gufasha abanyarwanda kwivana mubukene, bahanga imirimo itanga akazi ku bandi hibandwa cyane cyane k’ubantu bari mu cyiciro cya 1 na 2 by’ubudehe. Guhindura abagore ba rwiyemezamirimo Ukorera mu Karere ka Gicumbi imirenge 6. Guhuza abagenerwabikorwa n’urugaga rwa bagore bikorere mugihugu. Guhanga imirimo mubagenerwabikorwa ba matsinda mu mushinga Gushishikariza abagenerwabikorwa gutanga akazi kuri iyo mirimo yahanzwe. Kwigisha abagenerwabikorwa guhanga umurimo Guhugura abagenerwabikorwa ku iterambere rya ba rwiyemezamirimo. Guhugura abagenarwabikorwa ku mari n’incungamari. Uyu mushinga washoje imirimo yayo muri 2016. Muri HiH & CARE Job creation, Diocese yakoranye n’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya 788 yo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo tugizwe n’abanyamuryango 22,816. Guhugura amatsina 788. Guhugura abanyamuryango b’amatsinda 22816 ku guhanga imirimo, Kongera agaciro no gucunga imali. Guhanga ibikorwa bibyara inyungu 24381. Guhanga akazi: 33491. Kubahuza n’ibigo by’imari. Guhuza abagore n’abikorera b’abagore. Uyu mushinga washoje imirimo yayo muri 2016. Muri HMP (Health Mum Program) Gahunda y’Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi igamije kurera neza abana mu marero , imishinga ibyara inyungu, inkunga y’isakaro ku bwiherero n’ibisenge by’amazu. Mu buhinzi n’umworozi Diyosezi ifite isambu muri Rebero mu Murenge wa Ruvune Akarere ka Gicumbi, ifitemo ubworozi bw’ingurube inka n’ubuhinzi bw’ibihingwa byatoranyijwe nk’ibirayi, ibigori, bifasha Itorero gufasha abakirisito mu matsinda, ibyiciro n’ibigo bishamikiye kuri Diocese kwigira bivana mu bukene. Diocese yagize uruhare mu gukurukirana gahunda ya VUP na Minimum Package mu Mirenge ya Bukure, Giti, Rutare na Rwamiko yo mu Karere ka Gicumbi Ubwo E.A.R Diyoseze ya Byumba yashingwaga nta kigo nderabuzima yari ifite, ubu ifite ibigo nderabuzima bibiri, aribyo RUHENDA na Bushara. Ubwo E.A.R Diyoseze ya Byumba yashingwaga yari ifite ibigo by’amashuri 13 ari byo Muhura,Mamfu,Bugarura,Humure,Gatsibo,Bushyanguhe,Hunga,Muyumbu,Nyagakizi,Mukono,Buhita,Byumba na Muranzi. Uyu munsi hiyongereyeho Rukizi, Nyabyondo, Bisika, Mabare, Nyande, Rumarangoga, Tsima,Rutoma,Gashahi,Kabongoya,Bugomba,Bushara,Nyabihu,Rugandu,Kanyaruyonga,Burambo,Taba,Gisiza,Rugarama,KSA,TVET Kageyo, TVET Kibari, TVET Rutare. Ubu E.A.R Byumba ifite ibigo 35, harimo abanza 18,imyaka 9 y’uburezi bw’ibanze 6, i myaka 12 y’uburezi bw’ibanze 9, acumbikira abanyeshuri 2,iry’igenga1,ay’imyuga 3 ndetse n’amashuri 58 y’inshuke. UBUFATANYE N’ABANDI 1. Imikoranire myiza n’Itorero Angilikani 2.Imikoranire myiza n’andi matorero 3.Imikoranire myiza n’inzego za Leta 4. Imikoranire myiza n’inshuti: CMS, Diocese ya Mount Kenya, Damascus Trust, Friends of Byumba Christian Aid Rwanda, Christian Hope International, Tearfund, CAIRE International, VSO, Hope International, Anglican Church International Colorado Spring , Embrace Rwanda, L’Appel Rwanda, Embassy of Kingdom of Netherland, Medical Ministry International, World Vision, SOS……… bagize uruhare runini mu rugendo rw’iterambere ryuzuye EAR Diocese Byumba imaze gukora mu myaka 30 twizihiza uyu munsi. Turashimira Imana ibyo tumaze kugeraho muri iyi myaka mirongo itatu. Turashimira kandi buri wese wagize uruhare ngo tube tugeze aho tugeze ubu.Abapasteri,abakristo n’inshuti za Diyoseze. ICYEREKEZO CYO MU GIHE KIRI IMBERE Gukomeza ivugabutumwa rihindura abantu abigishwa bashyitse bashyitse, Kwita ku byiciro by’abakirisito, Kwita kuri Chaplaincy mu bigo (Amavuriro, amashuri cyane ku bishamikiye ku Itorero) Kongerera ubushobozi abakozi ba Diocese, Kubaka amacumbi y’abapasteri agendanye n’igihe, Gukomeza gutegura inyigisho z’abakristo b’ibyiciro bitandukanye, Kongera imbaraga mu micungire y’umutungo w’Itorero, Kubyaza umusaruro ubutaka bwa Rebero, Kubyaza umusaruro ubutaka n’amazu by’Itorero, Kongera ubushobozi mu bworozi bw’ingurube za Rebero, Kuvugurura CDFC na CRSJ de Karambo, Kubaka KICTC (Kibali Integrated Community Thriving Center =IKigo cy’Iterambere Rikura cya Kibali), Kujyanisha n’igihe inyubako z’insengero n’amacumbi y’abakozi, Guharanira ko ireme ry’uburezi riganisha ku mitsindire ritera imbere mu bigo byacu, Kushyira mu bikorwa imikorere y’ikigega cy’uburezi bitera ubufatanye mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe ibigo bihura nabyo • Gukomeza ubuvugizi kuri gahunda/imishinga nshya bigamije iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu ndetse no Gutsura umubano mwiza na Leta n’imiryango inyuranye Imana ikomeze ibidufashemo.