Mfata nkufate nundekura umbazwe

news details 2020-12-16
Youth Alive kubufatanye na EAR Diocese ya Byumba bateguye igikorwa cyo gufasha umuryango biciye muri Hannah ministry

Youth Alive Organization n'umuryango w'urubyiruko watangiye muri 2017 n'intego yo kurebera hamwe uko urubyiruko nk'ejo hazaza h'igihugu rwahuriza hamwe imbaraga mukubuka urwatubyaye binyuze muri gahunda zitandukanye zijyanye na politike, n'imibereho y'abanyarwanda binyuze mu bikorwa by'urukundo.  Nk'uko Anglican church Diocese ya Byumba isanzwe ifasha abatishoboye ndetse n'abafite ibibazo bitandukanye ni muri urwo rwengo yafatanije n'uyu muryango w'urubyiruko biciye muri Hannah ministries.

Youth Alive ikorana n'inzego z'ibanze n'imiryango itegamiye kuri Leta na sosiyete sivile mubikorwa byo gufasha abatishoboye no kuzamura imibereho yabo. Ni muri iyi gahunda, tugira igikorwa ngarukamwaka cyitwa Heart Sign kiba ku munsi wo Kucyumweru cya Gatatu cy'kwezi kwa 12 buri mwaka (Every Sunday of the third week of December) iki gikorwa kikaba kireba umuryango cyangwa icyiciro runaka cy'abababaye umuryango wagenera inkunga mubushobozi bw'abanyamuryango n'inshuti z'umuryango.
Ni muri urwo rwego uyu mwaka bateguye Heart Sign izaba ikorwa ku nshuro yagatatu (Heart Sign Edition 3) ikazaba Kucyumweru taliki 20/12/2020 mu karere ka Gicumbi mucyahoze ari Byumba. Muri Heart Sign y'uyu mwaka tuzifatanya n’abana bavukanye ubwandu bwa SIDA bagera kuri 89 bitabwaho na Hannah Ministry umushinga w’abadamu bo mw’itorero Angilikani Diyoseze ya Byumba.
Byumwihariko muri iyi Heart Sign, bafasha umuryango w’umwe muri aba bana bafashwa na Hannah Ministry witwa Claude w’imyaka 11 we na nyina babana n’ubwandu bwa SIDA umubyeyi byongeyeho akaba abana n’ubumuga bwo kugenda. Twifuza kuba twavugurura inzu babamo ndetse no kugira bimwe mubikoresho nkenerwa by’ibanze byo munzu.
N'umuryango ukeneye ubufasha kuko ubayeho nabi
ibi ni bimwe mubice by'inzu ituwemo n'uyu muryango uzasurwa ni mur'urwo rwego EAR Byumba na Hannnah ministries kubufatanye na Youth Alive Organization  batabariza uyu muryango  kugira ngo ufashwe muburyo bushoko.

Related Post