King Salomon Academy

news details 2018-12-17 15:58:24
Ku cyumweru tariki ya 17.11.2018, ishuli rya King Salomon Academy ryashimye Imana ko bashoje umwaka neza ndetse banakora graduation z'abana bashoje amashuli y'inshuke (top class).

Ni urugendo rwo gushima Imana rwatangiye kuwa mbere tariki 12.11.2018 ubwo abana bigamu ishuli ry’inshuke (Nursery School) bakoraga urugendoshuli mu mugi wa Kigali Bambino city aho abana bidagaduye ndetse baniga byinshi, urugendo rwakomeje kuwa Gatatu tariki ya14.11.2018 abana biga mu ishuli ribanza bakoraga urugendoshuli,aho abana basuye Inteko ishingamategeko y’u Rwanda basobanurirwa imikorere y’inteko ishinga amategeko ndetse banatambagizwa aho mirimo yose ikorerwa. Urugendo abana barukomereje ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe aho abana basobanuriwe ibihabera ndetse banerekwa imikorere n’imirimo yose ikorerwa ku kibuga cy’indege, banatambagizwa ibice byose bitangirwamo service zose. Twibuke ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo gutegura abana bacu kugira ubumenyi butuma bahangana ku rwego mpuzamahanga. Bishop Emmanuel NGENDAHAYO,Umwepisikopi wa EAR D/BYUMBA mu ijambo rye yatangarije ababyeyi n’abandi bitabiriye icyo gikorwa cyo gushima Imana ko ubu Itorero rishima Imana ko ishuli rya King Salomon Academy rifite icyangombwa cya burundu gitangwa na Ministeri y’Uburezi kiryemerera gukora nk’ishuli ryigenga,anaboneraho gusaba ababyeyi ubufatanye mu guha ubumenyi n’uburere abana bacu ndetse na gahunda ndende Itorero rifite kuri iri shuli ririmo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda biciye mu kwigisha abana bacu tubategura ku rwego mpuzamahanga,anabasaba kandi ubufatanye bw’ibitekererzo cyane ko ishuli rifite icyerekezo cyo kuba abana bazakomeza amasomo yabo miu ishuli ryisumbuye.

Abana bato bemberejwe Bambino city baboneraho umwanya wo kwidagadura
Abana batemberejwe mu cyumba cy'intekoshingamategeko y'u Rwanda banasobanurirwa imirimo ihakorerwa
Batemberejwe ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya kanonmbe
Aha ni hamwe mu hasuwe ku kibuga cy'Indege mpuzamahanga cya Kanombe
Abarezi nabo batemberanye n'abana
Abana baririmbiye Imana mu rusengero
Ababyeyi bifatanije n'abana mu iteraniro ryo gushima Imana

Related Post