Cathederal St Paul nshya

news details 13/07/2017
umushinga w'igiceri cy'ijana(100) mukubaka cathederal nshya

EAR Diyosezi ya Byumba ni Diyosezi y'itorero Anglikani mu Rwanda muri Province y'u Rwanda (P.E.A.R). Icyicaro cya EAR Diyosezi ya Byumba giherereye mu ntara y'Amajyaraguru, Akarere ka Gicumbi umurenge wa Byumba akagali ka Gacurabwenge , umudugudu wa Rubyiniro. Murwego rwo kugendera kugishyushanyo mbonera cy'umujyi wa Gicumbi ndetse n'iterambere ry'itorero hatekerejwe ko hakubakwa urusengero rujyanye n'igihe mu gihe cy'imyaka itanu(5ans) kuberako uruhari ubu rurashaje kandi ni ruto ugerenije n'imirimo ikorerwa muri cathedrale. Ni muri urwo rwego hatekereje umushinga wiswe ijana (100). Amafaranga azajya atangwa buri cyumeru ni ukuvuga umukristo wese wa EAR Byumba akayatanga aho bahurira mu itorero shingiro rye, itorero shingiro rizatanga umusanzu waryo mu ikanisa buri cyumweru, ibi birasaba ko itorero shingiro riba rikora neza ikanisa itange raporo kuri Paruwsi buri byumweru bibiri, Paruwasi itange raporo kuri Distriki buri byumweru bitatu, Distriki itange raporo muri zone buri kwezi, zone itange raporo muri Diyosezi buri kwezi.

KUGIRA NGO BISHOBOKE - Umukirisito wese wa EAR Byumba akwiriye kubanza kumva uruhare rwe muri cathedrale nshashya kugeza ku mwana w'ukwezi kumwe. - Umukirisito wese wa EAR Byumba amenyekane mu itorero shingiro rye kandi amenyeshwe iyi Gahunda. Twibuke gutanga kuko gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa - Twibuke gusabira umugisha ITURO UTANZE, UZARIKORESHA n'UMURIMO RIZAKORA. - Akanwa k'mukiranutsi kararema rimwe na rimwe dukora ibintu byatugiraho ngaruka tukibaza byinshi. - Urugero: reka tuyatange babone yo bazarya ubwo wibuke ko waryaturiyeho ko rizaribwa. - Mureke dufashe pastor natera imbere usange uzavuga ubusa kandi aribyo wasabye - Niba ushaka ko twubaka urusengero uvuge uti, iri turo rizatwubakire urusengero kandi ruzuzure vuba. - Erega ibyo dufite byose bikomoka ku Mana . - Twe gutanga twiganyira twibuka ibyabaye kuri Kayini. Abakristo 80,000 umusanzu 100 bizaba habazwe ibyumweru 4 mu kwezi bizaba 32,000,000 muguhe kingana numwaka 384,000,000 imyaka itanu ni 1,920,000,000 habazwe ibyumweru bigize umkwaka ni 52 bizaba 2,080,000,000

Related Post