Amarushanwa y'amakorali yo kuwa 23/09/2018,muri EAR Diocese Byumba

news details 2018-09-23 22:28:08
Kuricyi cyumweru muri Diyosezi ya Byumba hasojwe amarushanwa y'Amakorali y'ivuga butumwa akorera umurimo w'ivugabutumwa biciye mundirimbo

Aya marushanwa ni ngaruka mwaka aho amakorali akora amarushanwa ahereye kurwego rw’ikanisa itsinze ikajya guhatana nayandi kurwego rwa Paruwasi itsinze ijya guhatana nayandi kurwego rwa Distriki aho iyambere ihita ibona itike yo kujya guhatana kurwego rwa Diyosezi Uyu mwaka kuri Diyosezi hahuriye amakorali cumi n’abiri(12) yagiye ava muri Distriki cumi n’abiri agize Diosezi ya Byumba Bimwe mubyagendeweho mugukosora: uko abaririmbyi bajyana,amajwi y’abaririmbyi,injyana,umuyobozi w’indirimbo,ibimenyetso bakora igihe baririmba, intego, ndetse nuko bahagara bitegeye abo babwira ndetse nuko bafata microphone. Banagiriwe inama yo kujya bakoresha ibimimenyetso bijyanye nibyo barimo kuririmba kuburyo n’utumva yamenya ibyo barimo kuririmba

1. Korali ya mbere yabaye iya Abacunguwe yaturutse muri Paroisse Rukizi District ya Mukono yagize amanota 84.3%
2. Korali ya kabiri ni Ubugingo bushya yaturutse muri paroisse ya Rutare District ya Rutare yagize amanota 80%
3. Korali ya gatatu ni ebenezel yaturutse muri paroisse ya Kageyo District ya Kageyo n'amanota 79.9%.
4. Korali ya kane ni Rangurura yaturutse muri Catederal Pawulo wera District ya Byumba n'amanota 79.6%.
5. Korali yagatanu ni Imirasire yo muri Paroisse ya Humure District ya humure n'amanota 71.5%.
7. ni Korali Hamagara yaturutse muri paroisse ya Ruyange muri District ya Nyabyondo n'amanota 63%.
8. Korali ya munani ni Imbuto z'umugisha yaturutse muri District ya Ngarama n'amanota 61.5%.
9. Korali ya cyenda ni Inzira y'ukuri yaturutse muri paroisse ya Kavumu muri Distriki ya Kigarama n'amanota 58.3%.
10. Korali ya cumi yaturutse muri paroisse ya Gitenga District ya Muyumbu.
11. Korali ya cumi narimwe ni Ijwi ry'ibyiringiro yaturutse muri paroisse ya Muhura District ya Muhura n'amanota 53.6%.
12.Korali ya cumi na kabiri ikaba ari Korali Jehovanisi yaturutse muri District ya Nyagihanga n'amanota 47.5%.
Nyuma yo kumenya uko bakurikiranye Umwepisikopi wa EAR Diocese ya Byumba yashimiye abitabiriye ayo marushanwa ndetse ko ntako batagize kandi anashimira abakosoye ababwira ko bakoresheje ubuhanga bwinshi kuko byagenze neza kandi yakomeje avuga ko ubutaha bitazongera kujya bibera kuri Cathederal gusa ahubwo bigiye kujya bijya no muyandi ma paroisse atandukanye yashimiye abaraho bose kubwo kwihangana bagize dore ko byari bimaze kugera saa cyenda z'umugoroba.
Korali Abacunguwe yishimira igikombe!

Related Post