Gutangiza GFS muri EAR Cathedrale Byumba

news details 2018-09-23 22:04:54
Kur'icyi cyumweru tariki ya 23 Nzeri 2018 kuri Cathedral Pawulo wera hinjijwe umuryango mushya ariwo witwa GFS(Girls Friend Society)

GFS(Girls Friend Society)ni umuryango w'Abakristo b'Abakobwa b'Abanglikan bari hejuru y'imyaka cumi n'ine y'amavuko bakaba batarashinga urugo kandi bakaba babarizwa mu muryango w'urubyiruko witwa Youth Union. Mbere yaho habanje kwinjizwa mu muryango w'urubyiruko rutari rwakagiye muri youth union aho basobanuriwe umunyamurwango wa youth union uko agomba kuba ameze Perezida wa youth union yabasobanuriye ko bagomba kugendera kuri komisiyo inye urubyiruko rubarizwa muruwo muryango rugenderaho arizo: Ubugingo, Imibanire myiza n'abandi, Iterambere n'Ubukungu, Umuco na siporo

• Bahawe certificate zemeza ko ari abanyamuryango ba GFS
• Idarapo rya GFS ryashyizwe muyandi madarapo y’imiryango y’ivugabutumwa ibarizwa muri diyosezi ya byumba Cathedral Pawulo wera
• Bamaze kwinjizwa Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba Nyiricyubahiro NGENDAHAYO Emmanuel yabakiriye ndetse abasabira umugisha  • Umukuru wa GFS yafasheijambo atangira ashimira ababigizemo uruhari ngo kugira ngo uwo muryango utangizwe yatangiye ashimira Umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Byumba kubufasha yabaye akomeza ashimira Mother’s Union kuko bababereye ba nyirasenge beza k’umuco ndetse n’amasomo bagiye babaha atandukanye abereka uko umukobwa w’Umukristo agomba kuba ameze. • Berekanye impano bafite zitandukanye harimo kuboha ibintu biri muburyo butandukanye ndetse baha Umwepisikopi impano yo muri bimwe mubikorwa bakoresheje ubumenyi bwabo.

Related Post